Nyamasheke: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine akeka ko atari uwe

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, yakekaga ko atari uwe. Byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato ku wa 27 Kamena 2026. Ni nyuma y’aho Saa Kumi n’Ebyiri zo ku wa 26 Kamena, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwahawe amakuru n’umubyeyi wo muri uyu mudugudu avuga ko yabuze umwana we w’imyaka ine, barara ijoro ryose bamushaka, bucya batamubonye. Mu gitondo, ubuyobozi n’abaturage bakomeje gufatanya kumushaka bigera Saa Saba z’amanywa bataramubona. Saa Saba n’umunota umwe, umuturage yahamagaye ubuyobozi avuga ko abana bari bagiye kureba aho bataze igitoki, babonye umufuka mu nzira y’amazi hagati y’imirima, barebye babonamo umuntu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bagiye kureba basanga ari umurambo wa mwana wari wabuze.
IGIHE Umugabo w’i Nyamasheke akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe 28-06-2026 - saa 10:19, Nsanzimana Erneste Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, yakekaga ko atari uwe. Byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato ku wa 27 Kamena 2026. Ni nyuma y’aho Saa Kumi n’Ebyiri zo ku wa 26 Kamena, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwahawe amakuru n’umubyeyi wo muri uyu mudugudu avuga ko yabuze umwana we w’imyaka ine, barara ijoro ryose bamushaka, bucya batamubonye. Mu gitondo, ubuyobozi n’abaturage bakomeje gufatanya kumushaka bigera Saa Saba z’amanywa bataramubona. Saa Saba n’umunota umwe, umuturage yahamagaye ubuyobozi avuga ko abana bari bagiye kureba aho bataze igitoki, babonye umufuka mu nzira y’amazi hagati y’imirima, barebye babonamo umuntu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bagiye kureba basanga ari umurambo wa mwana wari wabuze. Ati “Uwo twafashe ukekwa ni se umubyara, kubera ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we. Ngo yakekaga ko uwo mwana atari uwe, n’umugore mu makuru yaduhaye yavuze ko yajyaga amubwira ko azamukorera agashya umunsi umwe, gusa ngo bari bafitanye n’andi makimbirane yo kuba umugabo yashakaga kugurisha umurima umugore akamwangira. Nibyo byatumye tumukeka mu ba mbere”. Gitifu Munyurwa yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kujya batangira amakuru kugira ngo ibyago nk’ibi bijye bikumirwa, asaba n’uwaba afite andi makuru yafasha mu iperereza kuri iki cyaha ko yayatanga. Uyu mugore n’umugabo basezeranye imbere y’amategeko ndetse bafitanye abana batatu. Umwana wa kabiri niwe umugabo yavugaga ko atari uwe, ari nawe wabonetse yapfuye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, naho ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

Don’t let your ideas wait. Whether you’re a student, entrepreneur, or organization, this is your moment to turn vision into reality. Reach out now — opportunities to create something unforgettable won’t wait forever.

Email: support@digitalartshub.com

Phone: +250 785 425 426

Location: Kigali, Rwanda

Request a Service

Post a Comment

0 Comments