Nyuma yo kuvuga ko yafashwe ku ngufu Shaddyboo yajyanywe muri ’Rehab'

Amakuru dukesha BIGEZWEHO atubwura ko Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo yajyanywe mu kigo ‘Isange Rehabilitation Centre’ i Huye, aho agiye gufashwa kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko yaba yaratawe muri yombi, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko adafuzwe ahubwo yoherejwe muri ’Rehab’ ku bushake. Hakaba harashingiwe ku bisubizo byo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera mu Rwanda kizwi ku izina rya Rwanda Forensic Institute (RFI) byafashwe ku bushake bwa Shaddyboo mu gihe cy’iperereza ku kirego yari yatanze ko yasambanyijwe ku gahato na Yugi Umukaraza. Akaba yaroherejwe muri ’Rehab’ kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no gufashwa mu by’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge. Shaddyboo akaba yaroherejwe muri iki kigo tariki ya 6 Nyakanga 2026. Mu minsi ishize Ariel Wayz na Bobo nabo bari bajyanywe muri iki kigo kugira ngo bafashwe kuva ku biyobyabwenge.

Don’t let your ideas wait. Whether you’re a student, entrepreneur, or organization, this is your moment to turn vision into reality. Reach out now — opportunities to create something unforgettable won’t wait forever.

Email: support@digitalartshub.com

Phone: +250 785 425 426

Location: Kigali, Rwanda

Request a Service

Post a Comment

0 Comments