CONGO: Muri RDC Congo Abaganga barenga 70 banduye Ebola

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yatangaje ko abaganga 75 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze kwandura Ebola kuva icyorezo cyatangira, aho 17 muri bo bamaze kwitaba Imana. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu n’umuyobozi ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri OMS, Marie Roseline Belizaire, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye mu burasirazuba bwa Congo. Yagaragaje ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye cyane ku rwego rw’ubuzima, cyane cyane ku baganga, kuko benshi banduye mbere y’uko indwara itangazwa ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi. Ibi byatumye abakozi benshi bo mu mavuriro bahura n’icyorezo batabizi, bitewe n’uko cyari kimaze iminsi mu gihugu kitamenyekanye. Belizaire yavuze kandi ko n’ubu hakiri ikibazo cy’ibikoresho byo kwirinda ubwandu, birimo udupfukamunwa, uturindantoki n’ibindi bikoresho by’ibanze, bigatuma abakozi bo mu mavuriro bakomeza gukorera mu kaga. Ati “Ni igihombo gikomeye cyane ku rwego rw’ubuvuzi kuko dufite umubare muto w’abaganga ugereranyije n’abaturage.” Ukurikije imibare ya OMS, RDC ifite umubare muto w’abaganga ugereranyije n’abaturage, aho bagera ku baganga 11 ku baturage 10.000. Belizaire yavuze ko ibihugu nk’u Bushinwa na Uganda byohereje amatsinda y’abaganga kugira ngo afashe mu guhangana n’iki cyorezo. Iki cyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gushyira imbaraga mu kugikumira no kugabanya ikwirakwira ryacyo. Kugeza ubu mu bice bihana imbibi n’u Rwanda nta Ebola ihabarizwa.
Abaganga 70 bo muri RDC banduye Ebola

Don’t let your ideas wait. Whether you’re a student, entrepreneur, or organization, this is your moment to turn vision into reality. Reach out now — opportunities to create something unforgettable won’t wait forever.

Email: support@digitalartshub.com

Phone: +250 785 425 426

Location: Kigali, Rwanda

Request a Service

Post a Comment

0 Comments