Umwarimu w’imyaka 30 wo mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yigisha.
Byabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera ku wa 7 Kamena 2026.
Uwineza Aline utuye hafi y’aho uyu mwarimu akodesha yabwiye IGIHE ko Saa Tatu n’Igice z’ijoro, bumvise umwana aririra mu nzu y’uyu mwarimu.
Ni nyuma y’aho uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 yari yagiye kuri uwo mwarimu ariko ajyana na musaza we muto ari nawe wariraga mu cyumba cy’uruganiriro kuko umwarimu yari yajyanye mushiki we kumusambanyiriza mu cyumba.
Ati :“Si ubwa mbere yari abikoze. Uyu mwana w’umukobwa yatubwiye ko yari amusambanyije bwa kabiri. Twari dusanzwe tubikeka ko asambanya abana b’abakobwa ariko tukabura icyo dushingiraho”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye bayahawe n’abaturage, inzego zibishinzwe zijyayo.

Ati :“Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera, naho umwana yoherejwe kwa muganga”.
Ayabagabo yavuze ko gusambanya umwana ari icyaha ndengakamere, ndetse ko bibabaje kuba umwana yasambanywa n’ushinzwe kumurera no kumureberera.
Ati :“Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa kuko bigira ingaruka ku wabikoze no ku wabikorewe. Abaturage turabashimira uruhare bagira mu kuduha amakuru, tunabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo icyaha kibe cyakumirwa cyangwa hakumirwe ingaruka zacyo”.
Umwana bikekwa ko yasambanyijwe yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza
0 Comments